USHOBORA GUTSINDIRA AMASOKO YA LETA

Publié le par uwumukiza

Ese abaturage basanzwe bashobora gutsindira amasoko ya leta?


posted on May , 19 2011 at 09H 56min 23 sec viewed 2983 times



Mu rwego rw’ubukungu, amasoko ya leta agamije ko umutungo w’igihugu wakoreshwa mu gukemura ibibazo rusange cyangwa byihariye by’abaturage, ku buryo buboneye kandi bunoze ndetse budahenze.

Kugirango iyo ngingo yubahirizwe, amasoko ya leta atangwa bicishijwe mu ipiganwa rusange. Aha umuntu yakwibaza niba abaturage basanzwe nabo bashobora gutsindira amasoko ya leta, ndetse bakagira uruhare mu kubaka igihugu, ari nako biteza imbere ubwabo.

Iteka rya minisitiri n°001/08/10/min ryo ku wa 16/01/2008 rishyiraho amabwiriza agenga amasoko ya leta n’ibitabo ngenderwaho by’amabwiriza agenga ipiganwa mu ngigo zaryo za 19,20 na 21 ziteganya Uruhare rw’abaturage mu masoko ya leta, Imitunganyirize yo gukoresha abaturage, n’umubare w’amafaranga ntarengwa mu gukoresha abaturage mu masoko ya leta.

Ese izo ngingo zitenganya iki?

Ingingo ya 19 iteganya uruhare rw’abaturage mu masoko ya leta. Iyi ngingo iteganya ko abaturage igikorwa kigenewe bashobora kugira uruhare mu gutanga serivisi mumasoko ya Leta iyo bigaragaye ko aribwo kuzamura ubukungu, kubashakira imirimo no kubashishikariza kugira uruhare mu bikorwa bibagenewe.

Bikorwa ari uko urwego rutanga isoko rweguriye abaturage icyo gikorwa kandi amasezerano agaragaza inshingano za buri wese agashyirwaho umukono n’impande zombi.

Ingingo ya 20 y’iri teka iteganya imitunganyirize yo gukoresha abaturage mu masoko ya leta.

Iyi ngingo iteganya ko kugira ngo ibikubiye mu ngingo ya 19 bishyirwe mu bikorwa, abaturage igikorwa kigenewe bitoramo komite ebyiri arizo:

- Komite ya mbere ni ni komite y’ishyirwa mu bikorwa. Iyo komite igomba kuba igizwe n’abantu barindwi barimo : Perezida, Visi perezida, umubitsi, umwanditsi n’abandi batatu.

Naho komite ya kabiri ikaba ari komite y’ubugenzuzi igomba kuza igizwe n’abantu batanu (5) barimo Perezida, Visi Perezida, umwanditsi n’abandi babiri.

Iyi ngingo iteganya ko Perezida wa komite y’ishyirwa mu bikorwa ariwe ushyira umukono ku masezerano hamwe n’urwego rutanga isoko, naho uburyo bwo kwishyura ibyakozwe n’abaturage mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano biteganywa mu masezerano asinywa hagati y’urwego rutanga isoko n’abaturage igikorwa kigenewe.

Ingingo ya 21 yo iteganya umubare w’amafaranga ntarengwa mu gukoresha abaturage mu masoko ya leta.

Iyi ngingo isobanura ko igikorwa cyegurirwa abaturage iyo agaciro kacyo katarenze amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20 000 000 FRW), Hatabangamiwe ibivugwa mu gika kibanziriza iki, agaciro k’igikorwa cyegurirwa abaturage gashobora kurenga miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) iyo ari ibikorwa byerekeye gukora amaterasi y’indinganire, imirwanyasuri cyangwa gutera ibiti. Muri icyo gihe kandi, urwego rutanga isoko rushakira abaturage impuguke yo kubunganira muri ibyo bikorwa binyuze mu nzira zo gutanga amasoko ziteganywa n’amategeko.

Mu minsi iri imbere tukazakomeza tubagezaho n’izindi ngingo zerekeranye n'amasoko ya leta.

Publié dans lessons

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article