Umuhanzi Elion Victory yatangiye kwamamaza album ebyiri mu Rwanda no muri Kenya posted on Jun , 18 2011 at 08H 01min 25 sec viewed 1327 times Umuhanzi Elion Victory amaze iminsi mike ashyize ahaga

Publié le par uwumukiza


posted on Jun , 18 2011 at 08H 01min 25 sec viewed 1327 times



Umuhanzi Elion Victory amaze iminsi mike ashyize ahagaragara indirimbo ebyiri ‘Iyo mbimenya’ na ‘Mbwiza Ukuri’ ziri kuri Album ye nshya yise Iyo Mbimenya.

Ibi bikaba ari muri gahunda yiyemeje yo kwamamaza icya rimwe album ze ebyiri arizo ‘Iyo Mbimenya’, yatangiye kwamamaza by’umwihariko mu Rwanda, ndetse n’indi album ya kabiri y’indirimbo z’Igiswahili ateganya kwamamariza cyane mu gihugu cya Kenya ari nayo mpamvu mu minsi mike azaba yurira indege akerekeza Nairobi muri Kenya, kwamamaza no gushaka uburyo bwo kuzishyira ahagaragara.

Nk’uko Elion Victory yabitangarije IGIHE.com, indirimbo zigize iyi album ye nshya ni Iyo Mbimenya, Uko Ateye, Mbwiza Ukuri, Mpa Ijambo, Ihangane na Dawa langu. Umwihariko w’izi ndirimbo zose akaba ari ubutumwa zifitemo nk’uko uyu muhanzi asanzwe ahimba.

Elion Victory anavuga kandi ko agiye no gukora amasezerano na sosiyete y’itumanaho yitwa ORANGE ikorera muri Kenya. Avuga ko iyi sosiyete yamuhamagaye imusaba ko yaza bagakorana amasezerano yo kwamamaza ibikorwa byabo.

Muri uru rugendo, umuhanzi Elion Victory avuga ko anateganya gukorana n’abandi bahanzi batandukanye muri East Africa. Muri bo azatangirana n’umuhanzi Naziz kuko yakunze iyi ndirimbo ye Mpa Ijambo, nuko asaba Elion ko yazaza bakayikorana mu rurimi rw’Igiswahili.

Muri ibi bikorwa byo kwamamaza album ebyiri icyarimwe, uyu muhanzi Elion ari gukora, avuga ko ari uburyo yahisemo kugira ngo amenyekane hose muri East Africa ahereye mu Rwanda. Akaba ashimira Imana ko nibura Abanyarwanda benshi bamaze kumenya ibihangano bye bakabikunda. Ati: “Bazakomeze kunshyigikira aho hose nifuza kugeza mu muziki wanjye. Inkunga Abanyarwanda bantera niyo izatuma n’abanyamahanga bose bamenya ndetse bakampa n’isoko”.

Muri ibyo byose kandi, uyu muhanzi arashimira ibitangazamakuru byose byamufashije kwamamaza ibihangano bye, by’umwihariko amaradiyo yo mu Rwanda, abanyamakuru(aba presenters) bose. Ati: “Kandi bazakomeze bamfashe kugira ngo ngere aho nifuza kugera, ntabwo nzabatenguha”.

Elion victory asoza agenera ubutumwa bwihariye abakunzi be, aho agira ati: “Ibyo nkora byose nibo mba mbikorera. Iyo nanditse indirimbo, mba ntekereza ko uwo ariwe wese uzayumva asanze ari ibyamubayeho mba numva nifuza ko yamuhumuriza cyangwa se imwibutse ubuzima yabayemo(ibyahise). Iyi album yanjye Iyo Mbimenya irimo ubutumwa buhagije bwiza, ndabasaba kuyakira neza no kuyumva bihagije. Muzambe hafi, munansengere nzagere ku ndunduro y’intego yanjye, murakoze”.

Ahantu ushobora gusanga indirimbo ziri kuri iyi album ari gukorera kwamamaza nikwa Dj Bob mu Mujyi wa Kigali, kuri studio New Line I Kimisagara no kuba Dj batandukanye bo mu duce twose two mu Mujyi wa Kigali.

Publié dans lessons

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article