UBIVUVAHO IKI??

Publié le par uwumukiza

Bamwe mu bakene bavuga ko abakire birata


posted on Jun , 05 2011 at 13H 27min 37 sec viewed 6529 times



Hari imvugo ikunze kugaragara muri bamwe mu bantu bemeza ko abakire cyangwa se abafite amafaranga birata bakanasuzugura abo barusha ubushobozi, mu gihe abakire nabo bavuga ko biterwa n’imyumvire y’abo babivuga. Ibi biraba mu gihe tariki ya 5 Kamena, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe itumanaho hagati y’abantu.

Abantu batandukanye bakunze kurangwa n’imvugo ivuga ngo “Abakire si abantu,” ibyo bakabihera ko ahanini usanga nta hantu bahurira, banahura ntibahuze urugwiro kubera imitungo yabo cyangwa se imyanya bafite muri sosiyete.

Musabwasoni Joselyne, umubyeyi w’abana babiri ukora akazi ko gucuruza imboga izi bita “dodo.” Avuga ko abantu bakize birata abishingiye ku buryo musaza we ukize amufata.

Yagize ati: “Musaza wanjye aransuzugura! Kugeza n’aho atampa ikiganza, urugero aherutse kuza hano muri gikumi (imodoka) yanga kunsuhuza pe! ”

Musabwasoni akomeza avuga ko n’ubwo ngo amaboko atareshya ataramukanya, bitakabaye impamvu y’uko hari abantu basuzugura abandi.

Naho Ntabanganyimana Isaac, ukora akazi k’ubukarani, we avuga ko bamwe mu bakire usanga nta bumuntu bagifite kuko bafata abakene nk’abantu badafite icyo bavuze, bakumva bakorana gusa n’abo bari mu nzego zimwe.

Uyu mugabo w’imyaka 33 atanga urugero avuga ko rimwe na rimwe iyo umukire ashaka serivisi ku mukene amwirukaho, yajya kumuhemba ngo bikaba ingorabahizi.

Ati: “Hari umwirato urenze gukorera umuntu aho ku kwishyura akakureba nk’icy’imbwa ihaze kandi yarakwirutseho ngo umukorere.”

‘Abakire si abantu’

Iyi ni imvugo ikunda gukoreshwa iyo umuntu acyurira mugenzi we waguze cyangwa wabonye ikintu bagenzi be badashobora kugura kubera gihenze. Gusa benshi mu babibwirana muri sosiyete nyarwanda ntibaba babikuye ku mutima kuko ni bumwe mu buryo bwo gusererezanya ariko berekana ko umuntu w’umukire atari umuntu wo kwisukira.

Umwe mu bagabo bafite ibikorwa by’ubucuruzi n’amazu menshi akorerwamo ubucuruzi mu karere ka Huye Sebukangaga Jean Baptiste, ahakana ibivugwa ku bantu bafite amafaranga menshi avuga ko ibyo ntaho n’ibyo we azi kuko atekereza ko biterwa n’uburyo abantu batekereza.

Agira ati:“Sinafata umwanzuro ariko icyo navuga ni uko izo mvugo zose ziterwa n’amatsinda aba muri sosiyete n’uburyo babona ibintu, biterwa na jugement na analyse zabo. ”

Umuyobozi w’ungirije w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ihindura mibereho (social worker) muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda, Irambona Robert, avuga ko kwirata biterwa na kamere y’umuntu bidaterwa n’icyo ari cyo.

Yongeraho kandi ko ngo abavuga ko badahabwa agaciro biterwa n’uko n’ubundi muri bo nta ko baba bihaye.
agira ati : “Muri kamere ya muntu umuntu ahora ashaka kujya hejuru iyo abonye hari umusumbije ikintu rukana kubyakira biramunanira.”

Akomeza avuga ko ibintu nk’ibyo biterwa n’uko hari abantu bahora bumva bari hasi y’abandi, aho kugira ngo bakore biteze imbere.

Uyu umunsi mpuzamahanga wahariwe itumanaho hagati y’abantu watangijwe na kiliziya Gatolika mu rwego rwo gufasha abakirisitu gusubiza amaso inyuma bakareba imibanire hagati yabo.

Publié dans lessons

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article