TWUBAHIRIZE IKIREMWAMUNTU

Publié le par uwumukiza

Kuba umukozi wo mu rugo ntibikuraho kwitwa ikiremwamuntu


posted on Jun , 18 2011 at 13H 01min 29 sec viewed 2393 times



Bamwe mu bakozi bo mu ngo batangaza ko kuba bitwa abakozi bo mu rugo bidakuraho ko ukora ako kazi aba ari ikiremwamuntu nk’abandi ngo impamvu y’ibi ni uko hari abakoresha bafata abakozi babo nk’aho atari ibiremwa bashaka kubima uburenganzara bakwiye.

Aba bakozi bavuga ko hari gihe abakoresha bibagirwa ko umuntu ubakorera ari umuntu nka bo nk’uko Nyirahabagusenga Annonciata, umukozi wo mu rugo uvuga ko abifitemo ubunararibonye abitangaza.

Nyirahabagusenga avuga ko amaze gukora mu ngo zitandukanye ariko ngo ibibazo agenda ahurana byo bijya gusa. avuga ko ikiza ku isonga ari uko abakozi basuzugurwa bakanakoreshwa nk’aho atari abantu.

Yagize ati: “Erega kuba umuntu akora akazi ko mu rugo ntibiba bikuyeho kwitwa ikiremwamuntu”.

Nyirahabagusenga avuga ko hari aho yakoze bakajya bamwima ikiruhuko ndetse ngo n’aho akukiye imirimo yo mu rugo mu gihe cya nijoro ntibabe bakwamera ko aryama kandi ari buze kubyuka kare.

Ikindi kandi ngo kigaragaza ko abakozi bo mu rugo basuzugurwa ngo ni aho usanga umukozi bamumeshesha imyenda y’imbere, yaba iya nyirabuja na sebuja.
Yagize ati: “Ese wowe agasuguro karenze kwirirwa umesera abantu amakariso ni akahe?”.

Yongeraho ko ngo usibye no gusuzugurwa nta n’agaciro bahabwa bikagaragazwa n’uko hari igihe usanga babahimba amazina yo kubashyira hasi ngo akenshi bituma n’abana babasuzugura.

Ahimana Constance ni umubyeyi umaze imyaka icumi akoresha abakozi bo mu rugo, avuga ko ngo n’ubwo hari abakoresha batari beza ngo hari n’abakozi bo mu ngo batari shyashya.

Avuga ko hari ingeso zimwe na zimwe abakozi bo mu ngo bakunda kugira ngo zikaba zatuma batumvikana n’abakoresha babo yemwe ngo bikanabaviramo intonganya za hato na hato.

Yagarutse ku ngeso yo kwiba amafaranga cyane iyo bagiye guhaha ibyo yise ‘gupyeta’, kurangara rimwe na rimwe ntibuzuze inshingano zabo ati: “Kuri ubu n’aho amaterefone yahendukiye ibintu byabaye ibindi bindi”, akomeza avuga ko hari n’abakozi banyereza bimwe mu biribwa cyangwa ibikoresho byo mu ngo nk’umuceli, amavuta, ifu n’ibindi.

Ahimana yongeyeho ko iyo abakozi bamaze kumenyera ahantu rimwe na rimwe batangira gusuzura maze ngo abakoresha nabo bagashaka kubereka ko babarusha imbaraga n’ubushobozi.

Gusa uyu mubyeyi ntashyigikira abakoresha bima abakozi bo mu rugo akanya ko kuruhaka.
Yagize ati: “Ubundi umukozi wo mu rugo yakagombye kubona uruhushya rwo kujya gusura iwabo nibura rimwe mu mezi atatu akamarayo igihe cy’iminsi ibiri, ubundi agahabwa n’umunsi umwe cyumweru wo kuruhuka”.

Kuri uyu wa Kane umuryango mpuzamahanga w’abakozi(OIT) wasohoye inyandiko igaragaza ko abakozi bo mu rugo bagomba kurengerwa, bahembwa neza no kutabakoresha amasaha y’ikirenga kandi batari buyahemberwe.

Iyi nyandiko kandi igaragaza ko umukozi wo mu rugo ari umukozi nk’undi, ibi bikaba bisobanura ko agomba guhabwa uburenganzira bwe nk’umukozi akagira n’ijwi rimuvugira ikindi kandi ngo nawe afite uburenganzira bwo kuba mu buzima bwiza.

OIT mu nyandiko yayo ikomeza igaragazo ko 56% by’abakozi bo mu rugo baba badafite amategeko abarengera naho ngo 45% bo ntibagire iminsi y’ikiruhuko mbese ngo bakora nk’umutima. Iyi nyandiko ikaba ivuga ko umukozi wo mu rugo agomba kugira nibura umunsi mu cyumweru wo kuruhuka.

Publié dans lessons

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article