Producer Kim XP wo muri Uganda agiye gukorana n’Ishyirahamwe United Street Promotion posted on Jun , 20 2011 at 11H 17min 28 sec viewed 530 times Ishyirahamwe riteza imbere umuziki nyarwanda Unite

Publié le par uwumukiza

Producer Kim XP wo muri Uganda agiye gukorana n’Ishyirahamwe United Street Promotion


posted on Jun , 20 2011 at 11H 17min 28 sec viewed 530 times



Ishyirahamwe riteza imbere umuziki nyarwanda United Street Promotion(USP), rimaze gusinyana amasezerano n’umwe mu bantu bakomeye mu gihugu cya Uganda mu gutunganya umuziki n’amashusho ari we Producer Kim XP. Uyu mugabo akazafasha Abanyarwanda mu kurushaho gutera imbere mu muziki wabo abakorera amashusho meza nk’uko iri shyirahamwe ryabyiyemeje.

Mu kiganiro na Twahirwa Theophile(DJ Theo), Perezida w’iri shyirahamwe yagiranye na IGIHE.com, ubwo yari akiva mu gihugu cya Uganda, yavuze ko uyu muhanga mu gukora amashusho Kim XP yemeye kuzajya yakira abahanzi bo mu Rwanda akabatunganyiriza amavideo n’amajwi bigezwe ka mafaranga aringaniye. Uyu muproducer kandi anateganya kuzajya ahita atanga ibi bihangano hirya no hino ku mateleviziyo mpuzamahanga ngo bicurangwe.

Mu gutangira uyu mushinga, abahanzi bane by’umwihariko amatsinda, nibo bashakwa ngo harebwe ibihangano byabo bine bikunzwe kurusha ibindi hano mu Rwanda bityo abe ari byo bihererwaho mu gukorerwa amashusho nk’uko impapuro z’amasezerano DJ Theo yasinyanye na Producer Kim XP zibigaragaza.

Uretse kandi ubu bufatanye hagati ya United Street Promotion na Producer Kim XP, uyu muproducer aranateganya gukorana imishinga myinshi n’abahanzi bo mu Rwanda aho ateganya kugira ibiro bishya mu Rwanda i Remera. Akaba agiye gutangira gufasha abahanzi nyarwanda mu bijyanye n’amashusho ari nabyo byari byajyanye DJ Theo muri Uganda gutangiza uwo mushinga.

Ishyirahamwe United Street Promotion kandi rimaze kwesa imihingo itandukanye mu kuzamura umuziki nyarwanda harimo nko kuba rimaze kugeza ibihangano bimwe na bimwe kuri za Televiziyo mpuzamahanga nka MTV Base. Banamaze kandi no kumenyekanisha abahanzi nyarwanda mu bihugu bya East Africa banabafasha gukorana indirimbo hagati y’abahanzi bakomeye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Publié dans lessons

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article