Korali Jehovah - Jireh CEP/ULK mu gusohora DVD yayo kuya 19 Kamena kuri ADEPR - Gakinjiro posted on Jun , 15 2011 at 11H 03min 21 sec viewed 1727 times Korali Jehovah – Jireh, ibarizwa muri Kaminu

Publié le par uwumukiza


posted on Jun , 15 2011 at 11H 03min 21 sec viewed 1727 times



Korali Jehovah – Jireh, ibarizwa muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) irateganya gushyira ahagaragara amashusho ari ku rukurikirane rw’indirimbo zabo (DVD), ibi bizakorwa kuri iki cyumweru, tariki ya 19 Kamena bizabera mu rusengero rwa ADEPR mu Gakinjiro.

Ibi bije bikurikira iminsi ishize iyi korali imaze igaragariza abakunzi bayo cyane cyane mu bitaramo yizihije ndetse naho ya murikiye abakunzi bayo iyo album y’amajwi; bayise “Ingoma ya Yesu ntizahanguka”.

Nk’uko ubuyobozi bw’iyi korali bubitangariza IGIHE.com ngo kuri ubu baje kwigaragariza abakunzi babo, bakomeje kubasaba ko ba murikira n’ahandi iyo album yabo; ibi ngo bizabafasha kuko uko bagenda begera abakunzi babo barushaho gukwiza ubutumwa bw’ijambo ry’Imana buri muri izi ndirimbo; ni muri urwo rwego kwerekana aya mashusho bwa mbere bizabera mu Gakinjiro ku rusengero rwa ADEPR.

image
Korali Jehovah – Jireh, ibarizwa muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)

Hagati aho kandi baritegura no kujya mu intara hanze ya Kigali bakaba bateganya kujya mu Mutara, Nyagatare tariki ya 30 kugeza ku ya 31 Nyakanga, mu majyepfo y’u Rwanda ho bateganya kwerekezayo muri Kanama, hakaba hateganijwe kandi no gusura insengero nyishi zo mu mujyi wa Kigali.

Ngo kuko intego bafite ari ukwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo kandi berekana ko Imana ikorera mu ngeri zose abanyabwenge , abakomeye, aboroheje ko uwemera wese akorana n’Imana; kandi abikunze nta kabuza akorana n’Imana.

Korali Jehovah-Jireh ifite intego nyamukuru yo kwamamaza ingoma y’umwami.

Abayobozi b’iyi korali bavuga ko bahorana ubutumire bwinshi, ariko byose barabyubahiriza n’ubwo amasomo aba ataboroheye, kuko abenshi ari abakozi kandi bakiga n’ijoro.

Iyi korali niyo yegukanye umwanya wa kane mu gikorwa cyitwa ‘Umucyo Gospel award’. Jehovah - Jireh ikaba ihamagarira abantu bose kuzaza mu gitaramo cyo gushyira amashusho ku mugaragaro bazafatanya na korali Baraka guhera mu gitondo dore ko bazakorana igitaramo umugoroba wose kuri ADEPR – Gakinjiro.

Bazaba bari kumwe n’abavugabutumwa bo mu Gakinjiro ndetse na Bernard umuvugabutumwa bwiza; aha kandi ngo kwinjira ni ubuntu kuri bose.

Publié dans lessons

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article