INAMA NZIZA KUBASHAKA GOKORA IBIZAMINI BYA INTERVIEW

Publié le par uwumukiza

Dore inama 10 zagufasha kwitwara neza muri interview(ibazwamvugo)


posted on Jun , 18 2011 at 12H 15min 00 sec viewed 4376 times



Nk’uko mu gitabo “Questions young people ask answers that work” ku ipagi 168, umujyanama mu bijyanye n’akazi witwa Cleverland Jones atanga inama ku bantu bagiye gushaka akazi bagomba kuzirikana. Muri izo nama ze agaruka kandi ku myambarire kuko igira uruhare runini mu kugaragaza no guhishura imikorere yawe.

Hano hari inama 10 zo muri icyo gitabo ugomba witaho:

1. Ugomba kwitwara nk’umuntu mukuru: Mu gihe usuhuza umukoresha wawe ugomba kumugaragariza ko umwubashye, ushobora gukoresha imvugo igaragaza ikinyabupfura. Urugero: Vuga Bwana aho kumwita izina rye bwite.

2. Ugomba kwicara neza mu ntebe: Ugomba kwirinda kumanika amaguru mu ntebe, nawe ugomba gutekereza uburyo bwiza bwo kwicara bwiyubashye kandi ugomba gutuza.

3. Gutekereza mbere yo gusubiza: Ugomba kugaragaza ikinyabupfura, kurasa ku ntego no kuvugisha ukuri mu gihe usubiza. Ikindi ugomba kwirinda ni amashyengo(ibisubizo bimeze nk’imikino).

4. Kugira urupapuro ruriho imirimo wigeze gukora, igihe wahakoze, umushahara wahabwaga, ubwoko bw’umurimo wakoraga n’impamvu zatumye ureka kuhakora.

5. Gutanga amazina y’abantu bakuzi: Ugomba gutanga amazina n’aderesi y’abantu batatu wizera bakuzi neza imikorere yawe.

6. Kwigirira icyizere: Ugomba kuvugana igishyuhirane mu mvugo yumvikana mu Kinyarwanda cyiza cyangwa urundi rurimi uri gukoresha muri interview ariko ukirinda kurondogora.

7. Gutega amatwi: Ugomba gutega amatwi witonze kandi mu kinyabupfura ukirinda kumuca mu ijambo.

8. Umukoresha: Icyo aba ashaka kumenya ni niba umwanya ushaka gukoramo uwushoboye. Rero si ngombwa kumubwira ibibazo bwite, byo mu muryango cyangwa iby’ubukungu.

9. Niba utabonye akazi: Ushobora kubaza umukoresha niba nta yindi myanya ihari washora gukoramo.

10.Nyuma y’uko ubonye akazi: ushobora kwandika ibaruwa mu ncamake ushimira umukoresha wawe.

Publié dans lessons

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article