Gahuza Imikino BBC Gahuza Mobile Manchester izahura na Baracelona Ibiherutse kuvugururwa: 5 ukwa gatanu, 2011 - 12:47 GMT Facebook Twitter Send to a friend Print page Sir Alex Fergus

Publié le par uwumukiza

Manchester izahura na Baracelona

Ibiherutse kuvugururwa: 5 ukwa gatanu, 2011 - 12:47 GMT
Sir Alex Ferguson na Pep Guardiola

Sir Alex Ferguson na Pep Guardiola

Manchester United na Barcelona ni zo zizahura ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’umugabane w'Uburayi nk’uko byari byagenze mu mwaka wa 2009.

Barca ni yo yabaye iya mbere kubona iyi tike isezerera Real MADRID mukeba wayo ukomeye, mu mikino 2 yaranzwe n’amahane.

Real Madrid ivuga ko Barcelona yabasezereye yagiye ihabwa amahirwe n’abasifuzi, kuri yo ikaba yarumvaga ifite ubushobozi bwo gusezerera ikipe ya Pep Gualdioala.

Manchester United yo isa n’itarahuye n’ibibazo bikomeye mu ½ cy’irangiza.

Ku mukino wo kwishyura yaraye itsinze Shalke04 ibitego 4-1, ibitego birimo 2 bya Anderson, icya Valencia n'icya Gibson.

Si benshi batekerezaga ko iyi kipe iza gutsinda Shalke kuko Ferguson yari yaruhuye abakinnyi benshi basanzwe babanza mu kibuga nka Wayne Rooney, mugenzi we Hernandez, ba Ferdinand hamwe na Vidic.

Umutoza wa Manchester na we avuga ko habayeho gufunga umwuka ariko ngo nta kundi yari kubikora mu gihe yitegura umukino usa n’uwigikombe uzamuhuza na Chelsea kuri iki cyumweru.

Manchestr iracyayoboye championat y’u Bwongereza ariko ikurikiwe hafi cyane na Chelsea irusha amanota 3 yonyine mu gihe hasigaye imikino 3 gusa ngo igikombe kibone nyiracyo.

Nubwo Barcelona yasezereye Manchester mu mwaka wa 2009, Ferguson avuga ko iyi itaba impamvu yo guha icyubahiro kirenze iyi kipe ya mbere muri Espagne.

Kimwe na mugenzi we wa Barca ngo hari impamvu nyisnhi zituma ikipe itsinda umukino wa nyuma, ngo niziba zuzuye ntacyamubuza gutsinda kandi ngo ntibyaba bibaye ubwa mbere.

Amakipe yombi amenyereye kugera kuri uru rwego rw’imikino, mu myaka 5 ishize Manchester Utd igeze ku mukino wa nyuma inshuro 3 harimo ubwo yegukanaga iki gikombe mu mwaka wa 2008 isezereye Chelsea, n’ibwo yacyamburwaga na Barca umwaka wakurikiye.

Mu gihe nk’iki cy’imyaka 5 kandi Barcelona nayo igeze ku mukino wa nyuma inshuro 3 zirimo ebyiri yacyegukanye mu mwaka wa 2006 isezereye Arsenal na 2009 itsinze Manchester United.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article