DUSHIME IBYIZA

Publié le par uwumukiza

Inama: Mugore, shimira umugabo wawe!


posted on Jun , 11 2011 at 14H 23min 58 sec viewed 8131 times



Birasanzwe ko umuntu wese yishimira abamwitaho. Mu miryango myinshi gushimira bituma umubano mwiza ukomera, cyane cyane iyo abagore bitaye ku bintu bimwe na bimwe abandi batekereza ko nta kamaro bifite kubikorera abagabo babo.

Ese iyo umugabo wawe akemuye ibibazo byari bibakomereye mu rugo, ujya umushimira na rimwe? Niba ubikora ni byiza, ariko niba utabikora ukwiriye kubitangira. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo bashimirwa n’abagore babo kubyo bakoze niyo byaba ari bito gute, bibongerera imbaraga ndetse bakarushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo no gufata ibyemezo bihamye birebana n’ubuzima bwiza bw’urugo.

Nkurikije ibyo nabonye, birashoboka!

Mu by’ukuri sinabashaga kubyumva kugeza igihe natangiriye kubikoresha ubwanjye. Aho bikunze kugararira cyane ni mu gihe cy’ikiruhuko cyangwa mu bihe habaye ibirori bidasanzwe. Muri ibi bihe byose bidasanzwe aho umuntu ahura n’inshuti nyinshi cyangwa abantu bo mu muryango we, bituma akoresha umutungo (amafaranga) mwinshi, iyo undi atabyitayeho.

Nigeze guhura n’ikibazo nk’iki ubwo njye n’umugabo wanjye twisangaga tugiye gukoresha amafaranga menshi mu bihe nk’ibi bidasanzwe byo kwinezeza. Nafashe umwanya mbitekerezaho, hanyuma ntangira kubigenera umurongo ngenderwaho, ndetse n’amafaranga bigomba gutwara (budget) nk’uko abandi bagore benshi babigenza. Nakoze urutonde rw’ibintu byose bikenewe ndetse ntegura n’amafaranga yabyo. Nyamara umunsi uciye ikibu, byaje kwivanga birandemerera, mbona ko byose ntabasha kubyifasha ngo mbigereheho byose mu gihe gito, kandi ndetse n’amafaranga nari nabigeneye ntibyashoboraga guhura.

Ibi byose ntabwo umugabo wanjye yari abizi, bituma atanabyitaho cyane. Bigeze aho nanjye naniwe, ndabireka, ibyo kubiha umurongo ngenderwaho, mbivamo; hanyuma mugisha inama y’icyo nakora maze arambwira ati: “igihe nikigera, turakora ibyo dushoboye hanyuma ibisigaye turabyakira uko biza bimeze kose, ntacyo bitwaye, tuzabikora ubutaha.”

N'ubwo icyo gisubizo cye kitanyuze muri ako kanya, nafashe icyemezo cyo gutuza kuko yari amaze kumpumuriza. Nabyakirije amaboko yombi. Ntacyo nongeyeho, twasubiye mu rugo, dusura inshuti n’abavandimwe kandi icyo tutari dufitiye ubushobozi ntitwagikoze. Nibwo nabonye ko yambwiye ukuri kandi byaranshimishije. Naramushimiye kubera inama nziza yangiriye kandi byadufashije no kumenya uburyo dutegura ikoreshwa ry’amafaranga mu kwezi gukurikiyeho.

Nsubije amaso inyuma, mbona ko bariya bashakashatsi bavuze ukuri. Inshuro nyinshi usanga abagore batakaza umwanya munini biganyira, bibaza uko ibibazo nk’ibyo byakemuka ariko ntibishoboke; nyamara kandi twakagombye kugerageza gucisha make tukagira ibyo tureka.

Abagabo se babigenza gute?

Abagabo, ku ruhande rumwe usanga nabo bafite ibyo batekereza kandi bakaba bumva bagomba kubishyira mu bikorwa ariko bakabikora igihe kigeze. Urebye ubona rwose batandukanye n’abagore. Abagore bo bagira igitekerezo, bagatekereza uburyo kigomba gushyirwa mu bikorwa ndetse bakaba banareba uko bizarangira.

Biratangaje cyangwa se birasekeje, kubona abagabo bo bashyira mu bikorwa mu buryo bwabo kandi n’abagore nabo bakagira ubwabo buryo babikoramo, gusa birashimishije kuko uko bikozwe kose birangira umugabo n’umugore bumvikana bakagirana umubano mwiza.

Inama nagira abagore

Ku bagore batarabasha kugera kuri uru rugero, nabagira inama yo gufata iminota mike uhereye uyu munsi, mugatangira kujya mushimira abagabo banyu ku bikorwa bakoze. Kandi uko ubikora, ugomba kugerageza kwirinda kuvuga uti “ni byiza rwose, ariko bya bindi wakoze ubushize ntibyari ...” kuko ibi ntibyagufasha kugera kubyo ushaka. Mugomba kwirinda kugira inzika, muvuga ibyashize. Mwirinde gukoresha amagambo nka “ iyaba, ariko, cyangwa se uramutse ugize gutya..." Ibyo birekere undi munsi.

Publié dans lessons

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article