BAVUGA KO BYABA BIBAGWA NEZA!!!!!!!!!

Publié le par uwumukiza

Utuvuta abagore basiga ku munwa (lipstick cyangwa rouge à lèvres) ngo twaba tugwa neza abagabo


posted on Jun , 03 2011 at 17H 17min 59 sec viewed 12450 times



Hakurikijwe ubushakakashi, bivugwa ko iminwa y’abagore iri mu bice bimugize bikurura abagabo, cyane cyane iyo yisize utuvuta dutukura ( rouge à lèvres).

Abashakashatsi bakomeza bavuga kandi ko nyuma y’amasegonda icumi uhuye n’umukobwa ku nshuro ya mbere,umubare munini w’abagabo bamara umwanya bitegereza iminwa y’abagore kandi bikabakomerera gukurayo amaso yabo.

Ubushakashatsi bwakozwe n'abanyabwenge bo muri Kaminuza ya Manchester, bwakozwe ubwo bifashishaga abagabo 50 bakagenda babereka amashusho y’abagore atandukanye. Bifashishije abagore bisize neza utwo tuvuta ku munwa(rouge à lèvres cyangwa Red lipstick), haza kugaragara ko nibura abagabo bitegerezaga iminwa y’abagore mu gihe kingana n’amasegonda 7, bakongeraho bati "amasegonda 0.95 bitegereza amaso ndetse n’amasegonda 0.85 bareba umusatsi."

Baje kandi gusanga mu gihe abagabo bahuraga n’ abagore batisize utwo tuvuta, bararambirwaga vuba kwitegereza iminwa ya ba bagore ( amasegonda 2.2), ahubwo ugasanga umwanya munini bawumaze bataka ubwiza bw'amaso mu gihe cy’amasegonda 2.97 cyangwa 2.77 bareba amazuru.

Iminwa myiza nk'iy’umukinnyi w’amafilime Angelina Jolie yabaye urugero rwiza rw’iminwa ikurura abagabo, ariko ngo n'abagore bafite iminwa mito (thin lips), mu gihe bayitayeho neza bakayirunga bakoresheje twa tuvuta bitabujije ko ishobora gukurura abagabo ku kigero cya 40 %.

image
Ngiyo iminwa ya Angelina Jolie itera ubusambo abatari bake...

Dr Geoff Beattie wayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko ”iminwa y’abagore iri mu bintu bikurura cyane ku mubiri kandi igashobora no kongera ubushake bw’umugabo bwo gukora imibonano mpuzabitsina.”

Yongeyeho ati "Abagore bisiga utwo tuvuta utitaye ku bwoko bw’iminwa yabo, bakurura cyane abagabo kurusha abatabikora na gato."

Mu binyejana bya kera, abagore bakundaga kw’isiga ibara ry’umutuku ku munwa kugirango barusheho kugaragara neza. Ubu bushakashatsi bw'ibanze no ku bihe bya kera aho abanyamisirikazi bari mu bantu babikoraga cyane mu kugaragara neza mu gihe babaga bisize utwo tuvuta.

Abashakashatsi basoza bavuga ko utwo tuvuta dufite akamaro gakomeye ku bagore mu migaragarire yabo ku babareba ndetse no gutuma abagabo babifuza. Aha nanone basabwa kudakabya ngo basigeho byinshi.

Sue Leeson wari uhagarariye akanagenzura ubu bushakashatsi yavuze ko ”hari igisubizo kuri buri mugore wese, hatitawe ku buryo iminwa ye iteye.”

Publié dans lessons

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article