Amashusho y’indirimbo y’Amavubi Mato yashyizwe ahagaragara na Marc Mico posted on Jun , 19 2011 at 09H 07min 05 sec viewed 5643 times Muri iki gihe u Rwanda rugaragaye bwa mbere mu gikombe cy’is

Publié le par uwumukiza


posted on Jun , 19 2011 at 09H 07min 05 sec viewed 5643 times



Muri iki gihe u Rwanda rugaragaye bwa mbere mu gikombe cy’isi, Umuhanzi Marc Mico Nsengiyaremye yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye “Ibyogajuru” yo gushyigikira Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17).

Marc Mico Nsengiyaremye ni muntu ki?

Marc Mico Nsengiyaremye, ni umuhanzi w’umuhanga uzwi cyane mu ndirimbo zirata u Rwanda n’ibyiza byarwo. Nyinshi muri izi ndirimbo ze zarakunzwe cyane ari mu Rwanda no mu mahanga. Muri zo twavuga nka:

- Komeza Imihigo Rwanda
- Iwacu Zirakamwa
- Tera Imbere Rwanda
- Gitego Cy’abarenzi
- Nyange Iragira Inyambo
- N’izindi

Tuganira n’uyu muhanzi, yadutangarije ko yatangije gahunda ndende yo kugwiza ibihangano birata u Rwanda n’ibyiza rugenda rugeraho, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iyo gahunda yayise “KOP Rwanda”, bivuze “Komeza Imihigo Programs for Rwanda”. Yatubwiye ko n’iyi ndirimbo IBYOGAJURU yayihimbye mu rwego rw’iyi gahunda ya KOP Rwanda, yo gutaaka no gushima ibyiza, ijabo, ishema, ubutwari n’imihigo by’u Rwanda n’Abanyarwanda.

image

Twamubajije kandi impamvu indirimbo ze zakunzwe cyane kandi koko zumvikanamo ubuhanga, nyamara akaba atarashyira album ye ahagaragara, adutangariza ko umwanya umubana muto kubera akandi kazi akora, ko ariko afite gahunda ndende yo gusohora album “Komeza Imihigo Rwanda” ku mugaragaro, akaba ateganya no gukora ibitaramo hirya no hino mu gihugu, na bimwe mu bihugu bibamo abanyarwanda benshi nk’u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi, Uganda, Afurika y’Epfo n’ahandi.

image

Hagati aho uyu muhanzi w’umuhanga Marc Mico Nsengiyaremye aracyashaka abaterankunga batandukanye bo kumutera ingabo mu bitugu, kuko ibitaramo nk’ibi bihenze. Atanga ubutumwa ku bakunzi be yagize ati “Mube mwihanganye mwirambirwa ubucyererwe, mbahishiye byinshi, ibyiza biri imbere”. Marc Mico NSENGIYAREMYE ahimba kandi imivugo inogeye amatwi, ndetse indirimbo ze nyinshi zikoze mu buryo bw’ibisigo n’imivugo biririmbye. Afite n’amakinamico atari make yahimbye.

Kuki Mico Nsengiyaremye yahimbiye Amavubi Mato indirimbo Ibyogajuru?


Nk’uko yabitangarije Igihe.com, iyi ndirimbo Ibyogajuru yayikoze yifuza ko ikangurira abanyarwanda aho bari hose mu Rwanda no mu mahanga, gushyigikira ikipe y’igihugu Amavubi U17, ariko cyane cyane bagaragaza u Rwanda n’indangagaciro z’umuco warwo imbere y’amahanga.

image

Ku bijyanye n’uko abona ikipe y’igihugu ishobora kwitwara mu mikino y’igikombe cy’isi igiyemo bwa mbere, Marc Mico yadutangarije ko nta mpungenge na nke ku Ikipe Amavubi U17, ko abona bariya bana bariteguye bihagije, ku buryo bazitwara neza bakaba bashobora no gutungurana.

Indirimbo ibyogajuru mu majwi n’amashusho, kanda HANO.

Publié dans lessons

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article